Print

Polisi ya Brazil yafashe umwanzuro wo kureka ikirego Neymar Jr ashinjwamo gufata ku ngufu

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2019 Yasuwe: 656

Mu mezi make ashize ni bwo umunyamiderikazi w’Umunya-Brazil witwa Najila Trindad yatangiye gushinja Neymar kumufata ku ngufu, nyuma yo guhurira muri imwe mu mahoteli y’i Paris mu Bufaransa. Uyu mugore yavuze ko ibi byabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

AFP dukesha iyi nkuru yavuze ko polisi yo mu mujyi wa Sao Paulo muri Brazil, yafashe icyemezo cyo kureka kiriya kirego kubera kubura ibimenyetso bishinja Neymar.

Biteganyijwe ko ubushinjacyaha bufata iminsi 15 yo gusuzuma amakuru yamaze gukusanywa na Polisi, hanyuma ubucamanza akaba ari bwo buzafata umwanzuro wa nyuma.

Ni kenshi Neymar yakunze kugaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, agaragaza ko umubano yagiranye na Trindande wari wumvikanyweho.

Mu gihe Polisi ya Sao Paolo yavuye mu byo gukurikirana Neymar, uyu rutahizamu wa PSG aracyakorwaho iperereza na Polisi yo mu mujyi wa Rio de Jeneiro kubera amafoto y’uriya mugore umushinja yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga atabanje kumwaka uruhushya.

Ni amafoto yari aherekejwe n’ubutumwa bwa WhatsApp bagiye bohererezanya.

Comments

gatare 30 July 2019

Aba Stars bakunda abagore cyane.Mwumva kenshi Ronaldo ashinjwa n’abagore yafashe ku ngufu,kimwe n’abandi ba Stars benshi.Ni icyaha gikorwa na millions nyinshi z’abantu,mu rwego rwo kwishimisha.Ariko nicyo cyaha kizabuza ubuzima bw’iteka abagikora,kubera ko nubwo babikunda,Imana irabitubuza.Nubwo abantu bakinisha Imana bakora ibyo itubuza,yashyizeho umunsi izakura abanyabyaha bose mu isi,igasigaza abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Abazarokoka bazabaho mu mahoro mu isi izahinduka paradizo.Abandi bazajya kuba mu Ijuru Rishya dusoma muli 2 Petero 3:13.It is a matter of time.