Print

Abaturage bicishije inkoni n’ibyuma urusamagwe rwari rubamaze rubica [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2019 Yasuwe: 5648

Uru rusamagwe rwatezwe n’aba baturage batangira kurukubita no kurutera ibyuma kugeza ubwo rwatabawe n’abashinzwe inyamaswa bajya kuruvura ariko nyuma y’amasaha 9 ruhita rupfa.

Polisi yo mu Buhindi yatangaje ko babonye amashusho y’abaturage 31 bose bishe uru rusamagwe ndetse bagiye kubata muri yombi.

Aba baturage bavuze ko bishe uru rusamagwe kubera ko rwari rumaze kwica abaturage bo muri iki cyaro benshi,Leta ntigire icyo ikora ngo iruhagarike.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yagaragaje aba baturage bari gukubita inkoni nyinshi uru rusamagwe,abandi bari kurutemesha imipanga n’ibyuma.

Abashinzwe kurinda inyamaswa batangaje ko bakoze ibishoboka byose ngo bavure iyi nyamaswa ariko ngo aba baturage bari barumugaje cyane ku buryo rutari kurokoka.





Comments

Zealand 31 July 2019

ibi ntacyo byatugezaho mutuzanire amakuru mazima yubaka yaduteza imbere