Kuri iyi nshuro nabwo hatangajwe ifoto yahize iyindi mu zafotowe na iPhone muri uyu mwaka aho Apple yari ifite ba gafotozi 140 bo mu bice bitandukanye by’isi bagabanyijwe mu byiciro 19.
Iyi foto yafotowe muri Tanzania niyo yegukanye igihembo
Igihembo nyamukuru cyegukanywe n’ifoto yafashwe na iPhone X muri Tanzaniya ifotowe n’Umutaliyanikazi Gabriella Cigliano ku ifoto ye “Big Sister”.
Diogo Lage yahembwe nk’Umufotozi w’umwaka kubera ifoto ye “Sea Stripes” yafashwe na iPhone SE.
Umwanya wa kabiri wegukanywe na Yuliya Ibraeva kubera ifoto ye “Sorry, no movie today” yafashwe na iPhone 7 Plus, naho umwanya wa gatatu wegukanywe na Peng Hao ku bw’ifoto ye “Come Across” yafotowe na iPhone X.
iyi niyo foto yabaye iya kabiri
Mu biruhuko mu mpeshyi, aha biteguraga kureba filime ariko hahita hagwa imvura itunguranye ntibabasha kureba filime ariko we atahana ifoto avuga ko yishimiye cyane
Iyi foto yafotowe n’umushinwa Peng Hao
Uretse izi foto, hari harimo n’ibindi byiciro bitandukanye harimo nk’ifoto z’inyamaswa, iz’urugendo, iz’abana, ibiti, izuba, abantu, ibidukikije n’ibindi byinshi.