Print

Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera inzu nziza cyane yaguze kugira ngo ajye ayiruhukiramo gusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2019 Yasuwe: 8011

Nkuko The Sun yabitangaje,uyu rutahizamu w’umuhanga cyane amaze gushora akayabo ka miliyoni 27 z’amapawundi mu kugura amazu ahantu henshi hatandukanye.

Icyo Cristiano Ronaldo yakundiye iyi nzu ni uko iri hafi y’inyanja ya mediterane ndetse izajya imufasha kumva akayaga keza kayiturukamo.Iyi nzu irimo za parikingi,Gym,inzu ya cinema ndetse na za pisine nyinshi.

Cristiano Ronaldo ari kwitegura umwaka we wa kabiri mu ikipe ya Juventus aho ahanzwe amaso na benshi ko azafasha iyi kipe kwegukana igikombe cya UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.













Comments

4 August 2019

uyu mu Type uhora atwigisha ibyaba Yehova yagiye areba ahandi abyigishiriza ko buri muntu agura kwizera kwe....nkubu iyo avuga ngo inkozi zibibi zizapfa ntizongere kuzuka kuko ariko yemera kandi arinako yigishijwe ntabwo akwiye kubitwumvisha twese atyo....njye numva twajya dutanga comments kunkuru yanditswe ariko tukirinda amaranga mutima ajyanye nimyemerere kuko burya buri wese agira uko yemera nuko abana ni Imana ye.....ntukampatire ibyawe rero kuko niba ari byiza kuri wowe nanjye mfite ibyanjye kdi bimbereye byiza....


mazina 30 July 2019

Uyu musore arakize kabisa.Afite indege,Hotels nyinshi,amazu menshi,imodoka zitabarika,etc...Ikibazo nuko akunda sex cyane kandi imana ibitubuza.Ariko ajye yibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.