Print

Ikipe ya Rayon Sports n’iya Police FC barashinjwa na AS Muhanga kubatwarira abakinnyi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2019 Yasuwe: 2690

Youssouf Bisangabagabo , umuvugizi wa AS Muhanga yemeje ko uburyo Police FC yatwayemo Aime Ntirushwa butari bukwiye, ikindi ko nta cyangombwa banagira kibemerera kuba umukinnyi wabo byeruye kandi ko akidufitiye amasezerano.

Aime Ntirushwa watwawe n’ikipe ya Police FC

Yagize ati "Aime twaramuzanye tumugira umukinnyi nyawe,numva polisi imugira uwayo kandi adufitiye amasezerano,bakwiye kutwegera Tukabiganiraho kugirango niba koko bamufiteho uburenganzira bamwegukane bya nyabyo bamujyane mu buryo buzima ndetse natwe tumuhe ibyangomba”.

Ikipe ya Rayon Sports nayo ngo yerekanye Bizimana Yannick kandi itari yamugura
Kuri AS Muhanga, yagize ati “Bizimana Yannick yabaye umukinnyi mwiza nta nubwo twamubuza amahirwe kimwe nabandi twagiye turekura bakajya gushaka ubuzima ariko nibagerageze bakore ibishoboka bakemure ibibazo ku makipe mato nkatwe”.

Bizimana Yannick nawe watwawe n’ikipe ya Rayon Sports

Ikindi yongeyeho ngo nuko aya makipe yombi Rayon Sports na Police Fc atagomba gukomeze kwandikirana yibukiranya ibyo bumvikanye ku gicuruzwa kitari icyabo.

Mu bihe bitandukanye hakunze kugaragara amakipe makuru yirukana abakinnyi bamara kuzamura urwego bakagaruka kubiyitirira ko babareze.

Ibi byose bikaba bije nyuma y’ibaruwa ikipe ya Police FC yandikiye Rayon Sports iyibutsa ubwumvikane bagiranye ko izabatiza Bizimana Yannick,gusa Rayon Sport iyikurira inzira ku murima.