Print

Icyamamare muri Cinema cyatawe muri yombi kubera gusambanya abanyeshuli bacyo kibabeshya ko bari gukina ikinamico

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2019 Yasuwe: 3140

Byavuzwe ko uyu mwarimu Chris Obi yahohoteye aba bana yigishaga ubwo yakiniraga imikino y’urukundo ku myanya yabo y’ibanga.

Uyu mugabo wahoze ari umwarimu wa Drama,yashukaga aba bana ababeshya ko bari gushyira mu bikorwa amasomo yabaga yabigishije ku gukina ikinamico.

Chris Obi ubusanzwe amazina ye nyakuri witwa Christopher Ogugua yasambanyije umukobwa umwe abandi 5 abakorakorakora ku myanya y’ibanga.

Nyuma yo guhatwa ibibazo n’ inzego z’ ubutabera,Chris Obi yarekuwe gusa agiye gukomeza gukorwaho iperereza cyane ko we ahakana ibyo aregwa.

Uyu mugabo usigaye abarizwa muri Hollywood, yafungiwe ahitwa Heathrow ubwo yari mu ndege avuye Los Angles.

Ibi byaha ashinjwa yabikoze hagati ya 2012 na Kanama umwaka ushize,ubwo yari umwarimu wa drama ku ishuri ryo mu Bwongereza rifite amashami muri koreje ya Kensingtonna n’ iya Chelsea.

Uyu mugabo yakinnye mu zindi filimi zirimo Snow White and the Huntsman, Ghost in the Shell, The Counsellor na The Call Up.



Comments

mazina 30 July 2019

Nubwo Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.