Print

Umu Slay Queen uzwi cyane mu Burusiya yasanzwe mu gikapu yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2019 Yasuwe: 4618

Uyu mukobwa wari ukunzwe cyane kuri Instagram aho abantu barenga ibihumbi 85 bamukurikiranaga, yasanzwe yapfuye nyuma y’aho ababyeyi be bibajije aho yagiye cyane ko yari amaze iminsi atabahamagara,bajya kumureba mu nzu yakodeshaga bagasanga yarishwe.

Ubwo aba babyeyi bari bageze mu nzu uyu mukobwa wabo yakodeshaga, basanzemo igikapu kinini,bagifunguye basangamo umurambo we warateraguwe ibyuma mu ijosi niko gukanda cyane inzogera [alarm] basaba ubufasha polisi ihita ihagoboka.

Polisi yavuze ko igikora iperereza ku rupfu rwa Karaglanova waherukaga kubona impamyabumenyi ya dogiteri gusa ikeka ko yishwe n’abantu bari bamufitiye ishyari.

Ikinyamakuru Russian daily Moskovsky Komsomolets (MK) cyavuze ko nyakwigendera yari amaze iminsi mike akundanye n’umusore utatangajwe amazina ndetse bari baranapanze kujyana mu gihugu cy’Ubuholandi mu biruhuko no kwizihiza umunsi mukuru we w’amavuko, wabaye uyu munsi ku italiki 30 Nyakanga 2019.

Polisi avuze ko camera za CCTV zafashe amushusho y’umusore bari bamaze igihe bakundana agenda genda kuri iyi nzu y’uyu nyakwigendera ariko batahita bamushinja ko ariwe wamwishe.