Print

Umuhanzikazi Allioni yavuze impamvu adashaka kujya mu rukundo n’umusore

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2019 Yasuwe: 2764

Yavukiye i Kigali-Kibagabaga. Ni mwene James Buzindu na Mariette Mukarugango. Ni bucura mu muryango w’abana batandatu. atuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko-Kibagabaga. aririmba mu njyana ya Dancehall

Amashuri abanza yayatangiye muri Lycee la Colombiere ayarangiriza muri St Joseph-Kicukiro. Ayisumbuye yayatangiriye ndetse anayarangiriza muri la Colombiere.

Aline Buzindu uzwi ku izina rya Allioni wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Tuza’ aheruka gukorana na Bruce Melodie, yavuze ko n’ubwo abantu benshi bakunze kwibaza ko yaba yarabuze umukunzi atari byo ko ahubwo nta mwanya wo kujya mu rukundo arabona.

Hari mu kiganiro Allioni yagiranye n’itangazamakuru ubwo yavugaga ko muri iyi minsi hari byinshi ari guha umwanya munini harimo n’umuziki kandi akaba atabibangikanya no kujya mu rukundo.

Yagize ati: “Ntabwo nabuze umukunzi ahubwo nta mwanya mfite wo kujya mu rukundo kubera ko mfite byinshi byo gukora, mpugiye gukora umuziki kuko na wo sindawuhaza ngo mbone kwerekeza no mu bindi. Umwanya munini nywumara ntekereza ku maishinga yanjye itandukanye, ku bitaramo ndetse no kuganira n’umuryango wanjye kuko umba hafi muri byose.”

N’ubwo Allioni avuga ko nta mwanya arabona wo kujya mu rukundo, avuga ko aheruka kujya mu rukundo mu mwaka wa 2011, gusa ngo yari akiri umwana kuko we n’uwari umukunzi we bose bari bakiga mu mashuri yisumbuye. Nyuma yaje kugenda ahakanira abasore batandukanye bashakaga ko bakundana.

Nyuma y’uko Allioni abifashijwemo n’umujyanama we mushya, Muyoboke Alexis, agashyira hanze indirimbo ‘Tuza’ yafatanyije na Bruce Melodie igakundwa cyane, byabaye ngombwa ko baba baretse gushyira hanze indi ndirimbo ngo itayibangamira, gusa ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Tukutuku’ aho avuga ko yayikoze ashaka gutanga ubutumwa bw’uko hari ikintu kidashobora guhinduka mu buzima mu gihe isaha yacyo itaragera.


Comments

gatare 30 July 2019

Niba koko ibyo Allione avuga aribyo,yaba atandukanye n’abandi ba Stars bakeka ko kuba umu Stars bijyana no kwiyandarika mu bagabo.Bibeshya ko "kuba mu rukundo" bivuga gushaka uwo muryamana.Kuba gusambana ari icyaha ntacyo bibabwiye,bakiyibagiza ko Imana yaduhaye sex ibitubuza.Kandi ko ababikora bose bazabura ubuzima bw’iteka.Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,ni ukutagira ubwenge nyabwo (wisdom).Mujye mwibuka ko Ubwiza n’Ubuto (youth) ari ubusa nkuko bible ivuga.Bishira vuba cyane,tugasaza tugapfa.Ariko abumvira Imana izabaha ubuzima bw’iteka ndetse abapfuye ibazure ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze.


gatare 30 July 2019

Niba koko ibyo Allione avuga aribyo,yaba atandukanye n’abandi ba Stars bakeka ko kuba umu Stars bijyana no kwiyandarika mu bagabo.Bibeshya ko "kuba mu rukundo" bivuga gushaka uwo muryamana.Kuba gusambana ari icyaha ntacyo bibabwiye,bakiyibagiza ko Imana yaduhaye sex ibitubuza.Kandi ko ababikora bose bazabura ubuzima bw’iteka.Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,ni ukutagira ubwenge nyabwo (wisdom).Mujye mwibuka ko Ubwiza n’Ubuto (youth) ari ubusa nkuko bible ivuga.Bishira vuba cyane,tugasaza tugapfa.Ariko abumvira Imana izabaha ubuzima bw’iteka ndetsa abapfuye ibazure ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze.