Print

Tshisekedi na Kabila bemeranyije gushyiraho guverinoma ihuriweho nyuma y’amezi 7 habaye amatora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2019 Yasuwe: 1768

Inkuru y’uko iyi guverinoma igiye gushyirwaho, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Nyakanga 2019 kuri tereviziyo y’igihugu RTNC.

Abashinzwe kumvikanisha impuzamashyaka ya FCC ihagarariwe na Joseph Kabila, na CASH ya perezida Tshisekedi nibo batangaje iyi nkuru nyuma y’ubwumvikane bwabaye hagati y’izo mpande kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Guverinoma ya RDC izaba igizwe n’abaminisitiri 66 barimo Minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba, watanze n’uruhande rwa Kabila.

Uruhande rwa Kabila kandi ruzaba rufite abaminisitiri 42, naho abasigaye 23 bazaturuka ku ruhande rwa perezida Felix Tshisekedi.Abaminisitiri bazajya muri iyi myanya ntibaramenyekana.