Print

Igisupusupu yafashe amashusho y’indirimbo ye nshya ’Rwagitima’[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2019 Yasuwe: 9123

Aya mashusho y’iyi ndirimbo itegerejwe na benshi cyane yafatiwe mu agace bivugwa ko uyu muhanzi asanzwe atuyemo n’umuryango we.

Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ yatangaje ko bitarenze umunsi wo kuwa kane w’iki cyumweru amashusho y’iyi ndirimbo “Rwagitima” azashyirwa ahagaragara.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi na Rugarama mu Kagali ka Rwagitima. Nsengiyumva Francois asanzwe atuye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Murenge wa Kiramuruzi mu Mudugudu wa Nyakagarama.

Iyi ndirimbo nshya ya Nsengiyumva Francois , mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Jay P afatanyije na Karim. hano amashusho yayo ari gutunganywa na Fayzo, wanakoze amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi nka Mariya Jeane na Icange mukobwa zatumye uyu muhanzi arushaho kwagura umubare w’abakunda ibihangano bye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.




Comments

Vava The Best 1 August 2019

Gusa François mumwaka araba abaye umukire birenze kko amaze kuba umusitar kbsa