Print

Umuhanzikazi nyarwanda QueenCha mu rukundo n’umusore badateganya kubana

Yanditwe na: Martin Munezero 31 July 2019 Yasuwe: 5624

Yatangiye gukora umuziki mu mpera za 2011 afashwa na Riderman wari ufite inzu y’umuziki yitwa Ibisumizi ndetse na mubyara we Safi Madiba. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Windekura;” “Umwe Rukumbi” ft Riderman; “Icyaha Ndacyemera” n’izindi zirimo iyitwa “Winner” iheruka.

Queen Cha yigiye amashuri abanza muri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), Icyiciro Rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare. Yakurikiye ishami ry’Ibinyabuzima muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Umuhanzikazi nyarwanda, Queen yahishuye ko muri iyi minsi ari mu buryohe bw’urukundo n’umusore avuga ko igihe kitaragera kuba yamutangaza.

Uyu muhanzikazi muri iyi minsi urimo kuririmba indirmbo z’urkundo cyane, nka ’Winner’, ’Twongere’ n’izindi, avuga ko ubu aryohewe na we n’urukundo.

Queen Cha yavuze ko ubu ahagaze neza mu rukundo afite umukunzi ariko ibyo kubana batarabitekereza.

Yagize ati”Mu rukundo mpagaze neza, mpagaze neza nta kibazo, nta fiance izi mpeta ni izo niguriye, ni umukunzi wanjye tumeze neza ibya fiance ntibiraza.”


Comments

gatare 1 August 2019

Mu bihugu byateye imbere,Abakobwa babana n’Abahungu batarashanye ni nk’itegeko.Ni bake cyane batera igikumwe.Iyo bamaranye igihe runaka,baratandukana nta kibazo.Ibi ni kimwe mu byerekana ko "turi mu minsi y’imperuka".Kera ntibyabagaho.Ni amahano.Byerekana ko nubwo abantu bose bavuga ko bakunda Imana,baba babeshya.Bible ivuga ko "gukunda Imana ari ukumvira amategeko yayo".Kubera ko abantu bananiye Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu bayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Bizagenda nk’igihe cya Nowa,ubwo Imana yicaga abantu bose bali batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bayumviraga kandi bakayikorera.Nkuko Yeremiya 25:33 havuga,kuli uwo munsi,intumbi z’abantu zizaba zuzuye isi yose.Niba nawe ushaka kuzarokoka cyangwa kuzazuka kuli uwo munsi,shaka Imana ubifatanye n’akazi gasanzwe.Niko bible ivuga.