Uyu mugabo wabaye umusifuzi mpuzamahanga ndetse akaba yarigeze no gushaka kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yamaze kwandikira Urwego rw’Abinjira n’abasohoka arumenyesha urutonde rw’abagera kuri 24 bashobora kuba batunze indangamuntu y’u Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, mu gihe hari n’abandi basaga 10 akiri kwigaho.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rurangirwa uyobora Rugende WFC avuga ko yakoze ubushakashatsi agasanga bamwe muri aba bakinnyi bashobora kuba atari abanyarwanda koko, n’ubwo wenda hari abo bishoboka ko baba ari bo bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Mu bakinnyi binjiye mu Rwanda muri iyi mpeshyi n’iy’umwaka ushize, bavuye mu Burundi, abasaga 90% bafite indangamuntu y’u Rwanda
Rurangirwa avuga ko ari ibintu bimaze igihe, ariko bigomba gucika kuko ntacyo bifasha umupira w’igihugu n’Ikipe y’Igihugu muri rusange.
Yagize ati ”Ni ibintu bimaze igihe, maze igihe mu mupira, niyo mpamvu iyo umuntu yitonze hari ibintu byinshi abona. Hari ikintu gishobora kuba ku muntu umwe nk’impanuka, agashugurika ibyangombwa agakina, ariko iyo bigeze ku rutonde rw’abantu 20, cyangwa bakagera kuri 40, oya. Umuntu nakine nk’umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.”
Abakinnyi Rurangirwa Louis yatanze mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka
1.Idi Saidi Djuma
2.Ismael Wilondja
3.Munyakazi Yussuf Lule
4.Ulimwengu Jules
5.Nininahazwe Fabrice
6.Ndoriyobija Eric
7.Nimubona Emery
8.Kitegetse Bogard
9.Tokoto André
10.Ntate Djumaine
11.Harerimana Rachid Léon
12.Idi Djumapili
13.Girukwishaka Fabrice
14.Habonimana Jimmy Abdoul
15.Kavumbagu Nahimana Guy
16.Ndikumana Mussa
17.Irakoze Saidi
18.Ndikumana Magloire
19.Bigirimana Yahya
20.Ntahobari Assouman
21.Iragire Said
22.Ndayishimiye Hussein
23.Hakizimana Kevin
24.Mussa Muryango
Ibihugu n’ubwenegihugu kera ntibyabagaho.Nkuko Intangiriro 11:1 havuga,kera isi yose yavugaga ururimi rumwe.Yari igihugu kimwe.IBIHUGU byazanywe n’Intambara,isi icikamo ibice.Ariko nkuko bible ivuga,isi izongera ibe "igihugu kimwe",ituwe n’abantu bumvira Imana,bakundana batarwana.Nta ndanga-muntu cyangwa Passports zizabaho.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Imana izaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose.Ayihindure paradizo.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo ubifatanye no gushaka Imana ushyizeho umwete,mbere yuko imperuka iza.