Print

Korea ya ruguru yongeye kurasa missile mu cyerekezo cya Korea y’epfo kubera Amerika[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 August 2019 Yasuwe: 1653

Gusa hari abasesenguzi bavuga ko iyo urebye umuvuduko wa missiles Koreya ya ruguru yarashe mu cyumweru gishize usanga zishobora kurasa Koreya y’epfo hamwe n’igice cy’Amajyepfo y’Ubuyapani.

Ubuyobozi bw’ingabo za Koreya y’epfo buvuga ko kugeza ubu bataramenya ubwoko bwa ziriya missile zarashwe .Ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru ariko ntacyo buratangaza kuri ibi bivugwa na Koreya y’epfo.

Mu cyumweru gishize ubutegetsi bwa Pyongyang byatangaje ko kurasa ziriya missiles byakozwe hagamijwe guha gasopo ingabo za USA n’iza Koreya y’epfo ziri kwitegura gutangira imyitozo zihuriramo iba buri mwaka.

Nubwo muri iki gihe hariho ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi( USA na Koreya ya ruguru) kugira ngo baganire ku ihagarikwa ry’intwaro za kirimbuzi , ubutegetsi bwa Kim buvuga ko ibiganiro byose bizakomwa mu nkokora n’imyitozo iba hagati y’ingabo za Amerika n’iza Koreya y’Epfo.


Comments

mazina 1 August 2019

Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.