Print

Neymar Jr yakoze ibintu bidasanzwe mu rwego rwo kwereka PSG ko atagishaka kuyikinira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2019 Yasuwe: 6392

Neymar yasuzuguye abayobozi ba PSG ubwo yahagarikaga imyitozo na bagenzi ndetse ababwira ko atazongera gukina ukundi muri iyi kipe yo mu mujyi wa Paris.

Ikinyamakuru Sport cyavuze ko uyu munya Brazil yatengushye abayobozi be bari biteze ko ashobora kwemera kubakinira mu muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira,gusa batunguwe n’uko uyu musore yigaragambije ahagarika imyitozo ndetse ababwira ko atazongera gukinira PSG ukundi.

FC Barcelona yanze gutanga miliyoni 200 z’amapawundi kubera ibihano bya FFP,yakomeje guha PSG abakinnyi ikongeraho na miliyoni nke z’amapawundi ubuyobozi bwa PSG bukabyanga.

Biravugwa ko umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaifi yasabye fc Barcelona gutanga akayabo ka miliyoni 165 z’amapawundi ndetse ngo hari ibiganiro bizahuza impande zombi kuwa 15 Kanama uyu mwaka I Liverpool.

Neymar Jr yafashe umwanzuro wo gukora imyitozo wenyine mu rwego rwo kwereka abayobozi ba PSG ko ashaka kwigendera.