Print

Arsenal yerekanye ku mugaragaro rutahizamu Pepe yaguze miliyoni 72 z’amapawundi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2019 Yasuwe: 2803

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Arsenal yemeye gutanga miliyoni 72 z’amapawundi kuri uyu rutahizamu w’umunya Cote d’Ivoire,Nicolas Pepe wifuzwaga n’amakipe menshi akomeye ku isi.

Ubwo Pepe yari agiye kwerekeza muri Napoli yatangaga aka kayabo,Arsenal yayiciye mu rihumye ihita imutwara ndetse imwemerera umushahara uri hejuru cyane w’uwo aba bataliyani bamuhaga.

Nicolas Pepe abaye umukinnyi uhenze kurusha abandi bose mu mateka ya Arsenal nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka 5 ah akuyeho agahigo ka Pierre-Emerick Aubameyang watanzweho miliyoni 56 z’amapawundi ubwo yavaga muri Borussia Dortmund muri Mutarama 2018.

Arsenal irahita yishyura miliyoni 20 z’amapawundi hanyuma izindi 52 izagenda izishyura mu byiciro kugeza iyi myaka 5 irangiye.

Nicolas Pepe yarigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize mu Bufaransa kuko yatsinze ibitego 23 ndetse arangiza ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi nyuma ya Mbappe.

Pepe yagize ati “Kugera hano biranshimishije cyane kuko ntibyigeze binyorohera.Nanyuze mu nzira ikomeye niyo mpamvu gusinyira ikipe ikomeye nk’iyi ari igihembo gikomeye.Ni iby’ingenzi guhitamo neza kandi nabwiwe ko Arsenal ari amahitamo meza.”

Umutoza Unai Emery we yagize ati “Gusinyisha umukinnyi uca ku ruhande wo ku rwego rwo hejuru yari intego yacu muri iyi mpeshyi.Ndishimye cyane ko yamaze gusinya.azatwongerera umuvuduko,imbaraga no guhanga umukino ndetse azazana ibitego byinshi mu ikipe yacu.”

Ikipe ya Arsenal isigaranye urugamba rwo gusinyisha myugariro wo hagati ndetse n’uca ku ruhande rw’ibumoso.