Print

Icyo dusaba abanyarwanda nibareke gushyira ubuzima bwabo mu kaga bajya ahari icyorezo –Minisitiri Gashumba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 754

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane,Minisitiri Diane Gashumba yasabye abanyarwanda kureka kujya mu mujyi wa Goma hari icyorezo kuko bashobora gushyira ubuzima bwa bagenzi babo mu kaga.

Yagize ati “Icyo twigisha abanyarwanda kandi dushimangira ni uko umuntu adakwiriye kujya ahari icyorezo.Ba bandi bajyaga muri RDC bagiye gucuruza urukweto rumwe nibabihagarike barucururize mu Rwanda turebe aho icyorezo kigana.Wa wundi wambukaga agiye gusura umuvandimwe nabe abihagaritse kuko utamusuye ntacyo yaba.Uzamusura umuryango w’abibumbye wita ku buzima wavuze ko icyorezo cyahagaze.

Nta Ebola iri mu gihugu cyacu,umupaka urafunguye ariko se ni iki ujya gukora I Goma utakora mu gihugu cyacu mu kwezi kumwe cyangwa 2 abantu bamaze kubona aho ibintu bigana.Icyo twabwira abanyarwanda nibahagarike kujya ahari icyorezo.Be gushyira ubuzima bwabo mu kaga n’ubw’abandi.Ntabwo icyorezo kiri gushira hariya hakurya.”

Ku byerekeye ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu,Minisitiri Gashumba yabihakanye, avuga ko icyabaye ari ugusobanurira abaturage ibyago byo kujya ahantu habonetse Ebola.

Yagize ati “Nta mupaka ufunze, n’uyu mwanya ugiye urasanga abaturage bambuka. Icyo tugishimangire nta mupaka ufunze.”

Minisitiri Gashumba yatangaje ko Ebola atari indwara yandurira mu muyaga cyangwa mu mwuka ku buryo abantu bananirwa kuyirwanya bityo abanyarwanda bakwiriye kureka kwishora muri RDC ndetse yasabye ko abantu batangira amakuru ku gihe,bakirinda kurya inyamaswa zipfishije ndetse bagahita bajya kwa muganga igihe cyose babonye ibimenyetso bya Ebola.