Print

Inama Cristiano Ronaldo yagiriye Paulo Dybala yatumye benshi bamwibazaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 5141

Nyuma yo kugaruka mu ikipe ya Juventus aturutse iwabo muri Argentina,Paulo Dybala yagishije inama Cristiano Ronaldo muri groupe ya WhatsApp bahuriramo ku byerekeye kwerekeza muri Manchester United amusubiza ko akwiriye kugira vuba akagenda kuko byamufasha kuba igihangange.

Ronaldo yabwiye uyu mugenzi we ko amaze gutwara ibikombe bya Serie A 6 ariyo mpamvu akwiriye gushaka uko ajya gushaka ubundi bunararibonye ahandi.

Bivugwa ko Ronaldo ariwe wihishe inyuma yo gusaba ko Romelu Lukaku yazanwa muri Juventus ariyo mpamvu benshi mu bafana bamushinje kwirukanisha uyu Paulo Dybala.

Ronaldo arifuza ko ubuyobozi bwa Juventus bwazana Lukaku kugira ngo amufashe mu busatirizi cyane ko agira imbaraga zo kugongana na ba myugariro.


Ronaldo yagiriye Dybala inama yo kwerekeza muri Manchester United