Print

Reba mu bihe bitandukanye amafoto agaragaza ikimero cya Oliver wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 August 2019 Yasuwe: 4282

Oliver Nakakande ni umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko aho yambitswe ikamba rya Nyampinga ahigitse bagenzi be 22 bari bahatanye mu irushanwa ryabaye kuwa 26 Nyakanga 2019 muri Hoteli ya Sheraton Hotel i Kampala.

Nyuma yo guhabwa ikamba yakurikiwe na Elizabeth Bagaya ndetse na Mariam Nyamatte babaye ibisonga bye.

Ubusanzwe Nakakande yavukiye mu gace kitwa Wakiso se yitwa David Vvumba kuri ubu batuye Kawempe.

Mu buzima busanzwe yari umunyeshuri muri kaminuza yitwa Middlesex University, iherere mu gihugu cya Abarabu aho azakomeza kwiga nuyu mwaka gusa ngo amasomo ye ayafatira kuri murandasi [course online].

Kuva kera yifuje kuba Nyampinga gusa agakomeza kwitinya aho yabigerageze ubwo yiyamarizaga muri kamuniza yitwa UMCAT [School of Journalism and Mass Communication] aha ngo yagize amahirwe yo gutsinda ngo ibi byamuhaye amahirwe yo kumva ko yashobora no kujya muyandi marushanwa y’ubwiza.

Mu buzima busanzwe ngo ntamukunzi agira ntanuwo yifuza vuba aha ngo kuko hari byinshi afite byo kubanza gusohoza, Mu bintu akunda cyane mu bijyanye n’imyidagaduro akunda umukino wa Basketball agakunda no gusabana n’abandi cyane.

Nakakande kuri afite ikamba igihe kingana n’umwaka wose ngo agiye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora ndetse yizeye neza adashidikanye ko bizagenda neza.



Comments

k 3 August 2019

Mwiseneza josiane aramuruta 100/100