Print

Bwa mbere mu mateka umugore agiye gusifurira mu kibuga hagati amakipe abiri akomeye ku isi y’abagabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 2960

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru I burayi,UEFA,yamaze kwemeza ko madamu Frappart ariwe uzasifura mu kibuga hagati ku mukino wa European Super Cup final uzahuza Chelsea na Liverpool kuwa 14 Kanama uyu mwaka.

Frappart wasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore wahuje Ubuholandi na USA mu kwezi gushize,yongerewe inshingano ahabwa kuzasifura uyu mukino uzarebwa na benshi ku isi.

Chelsea yatwaye UEFA Europa League izahura na Liverpool yatwaye UEFA Champions League muri uyu mukino w’ishyiraniro uzabera Istanbul muri Turkia.

Si ubwa mbere Frappart asifuriye abagabo kuko yabasifuriye mu cyiciro cya 3 icya 2 mu Bufaransa ndetse yanabaye umugore wa mbere wasifuye umukino wa Ligue 1 ubwo yagaragaraga mu kibuga hagati mu mukino wahuje SC Amiens na RC Strasbourg kuwa 28 Mata 2019.