Print

Zidane yakije umuriro kuri Perez kubera umukinnyi ashaka kugura mu mwanya wa Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 5398

Abayobozi ba Real Madrid banze kugura Pogba kubera ko ahenze cyane ahubwo bahitamo kuzana umuholandi Donny van de Beek,bibabaza cyane Zidane wifuza cyane uyu mwene wabo w’Umufaransa.

Zidane amaze igihe kinini asunika abayobozi be kugira ngo bagure Paul Pogba ariko Perez na bagenzi be banze guhangana na Manchester United yifuza miliyoni 150 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi ariyo mpamvu bahinduye ibitekerezo bajya kuri Donny van de Beek wigaragaje cyane mu ikipe ya Ajax ayifasha kugera muri ½ cya UEFA Champions League bakuyemo ikipe ya Juventus.

Real Madrid irifuza gutanga miliyoni 60 kuri uyu musore w’imyaka 22 ukinira Ajax gusa umutoza wayo Zidane ntabikozwa kuko ngo yumva ko Pogba ari we wenyine wakemura ikibazo afite hagati mu kibuga cyane ko Kroos na Modric bari hasi cyane.

Ibinyamakuru bikomeye muri Espagne birimo AS na Marca bizwiho kubogamira kuri Real Madrid byose byemeje aya makuru.



Donny Van de Beek niwe Real Madrid igiye kugura mu mwanya wa Pogba