Print

Manchester United yamaze kumvikana na myugariro igiye gutangaho akayabo kataragurwa uwo ariwe wese

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 2946

Maguire wari umaze iminsi abiza icyuya abayobozi ba Manchester United,yamaze kumvikana nayo ndetse mu masaha make araza gukora ikizamini cy’ubuzima ndetse yerekwe abafana.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 03 Kanama 2019 nibwo Maguire w’imyaka 26 arakorerwa ikizamini cy’ubuzima anahabwe imyambaro y’ikipe ya Manchester United.Izi miliyoni 80 z’amapawundi ziziyongeraho izindi 5 igihe Maguire azaba yitwaye neza.

Ikinyamakuru BBC gitangaza amakuru yizewe,kimaze gutangaza ko Harry Maguire wari umaze iminsi yigaragambya yemerewe kwerekeza muri Manchester United ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Virgil Van Dijk ko kuba myugariro uhenze mu mateka y’isi ubwo yagurwaga na Liverpool yamutanzeho miliyoni 75 z’amapawundi imukuye muri Southampton.

Maguire aguzwe ngo aze gukemura ikibazo cy’ubwugarizi cyari kimaze kuba ingorabahizi aho abarimo Eric Bailly,Phil Jones,Smalling n’abandi bari ba rutwitsi b’izamu rya David de Gea.