Print

#Umuganura2019:Uturere 4 twagaragaje umusaruro mwiza kurusha utundi twahebwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 August 2019 Yasuwe: 3509

Uyu munsi mukuru w’Umuganura wabereye muri Stade ya Nyanza ukaba watangijwe n’umutambagiro w’abayobozi basuraga ahamurikirwaga, ibikorwa biteza imbere akarere ka Nyanza ndetse na ba rwiyemezamirimo bafatanya n’akarere mu bikorwa by’iterambere.

Abayobozi banyuranye batemberejwe aho abaturage bamurikiraga umusaruro wabo

Muri ibi birori hahembwe uturere tune twarushije utundi kugaragaza umusaruro uhiga abandi. Aha akarere ka Nyagatare kahembewe nk’akarere kahize utundi mukugira umusaruro ukomoka ku buhinzi, akarere ka Rwamagana gahembwa nk’akagize umusaruro ukomoka kuri serivise nziza, akarere ka Gasabo gahembwa nk’akagize umusaruro ukomoka ku nganda mu gihe akarere ka Rubavu kahembwe nk’akagize umusaruro ukomoka ku bucuruzi kurusha utundi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko Umuganura ari umunsi ngarukamwaka ukomeye mu mateka y’u Rwanda, bikagaragarira mu kwishimira umusaruro w’ibyagezweho uvuye mu maboko y’abana b’Abanyarwanda, bikajyana no kwiyemeza kubishimangira no kubyubakiraho ibindi byinshi.

Ati “Mu kwizihiza Umuganura, turasabana, tugasangira ibyo twejeje ariko kandi tukanafata ingamba zo gukomeza gukora neza, kugira ngo tugere ku majyambere arambye duharanira kwishakamo ibisubizo no kwigira.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje bimwe mu byo Abanyarwanda bishimira ko bagezeho, harimo ko igihugu kigeze ku kigero gishimishije cyo gutuburira imbuto imbere mu gihugu, mu rwego rwo kuzigeza ku bahinzi ku bwinshi kandi zihendutse.

uyu wari umutambagiro w’inyambo

“Hakomeje gutunganywa amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri mu rwego rwo gufata ubutaka neza. Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ubu hirya no hino mu Gihugu hari kubakwa ibyanya byahariwe inganda.”

“Mu rwego rw’ibikorwaremezo, hakomejwe gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo, aho kugeza ubu ingo nyinshi z’Abanyarwanda zimaze kugerwaho n’amashanyarazi. Mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko, koroshya ubuhahirane n’amahanga, kunoza imiturire no kwihutisha iterambere, hakomejwe kubaka no gusana imihanda yo ku rwego rw’igihugu, imihanda y’uturere n’imijyi n’iy’imigenderano.”

Yakomeje abwira abitabiriye iki gikorwa ati “Nifuza kubashishikariza kwita ku murimo unoze no kuwukorana umwete. Ndagira ngo ngaruke cyane cyane ku rubyiruko rwo mizero y’igihugu, ko rukwiye kwitabira umurimo ubabyarira inyungu kuko bizabafasha kwiteza imbere.”

“Mukwiye kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye harimo gahunda y’imyuga n’ubumenyingiro, kubona igishoro mu rwego rwo guteza imbere imishinga binyuze mu nguzanyo z’ikigega cya BDF, n’ubundi bufasha butandukanye.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ibyo Abanyarwanda bakwiye kwishimira ku Umuganura


Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori


Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yakirwa i Nyanza ahabereye ibirori by’Umunsi w’Umuganura





Senderi Hit yataramiye abaturage b’i Nyanza kuri uyu munsi


Jules Sentore yataramye muri ibi birori


Clarisse Karasira yataramiye abitabiriye ibi birori