Print

Umukobwa waraye atorewe kuba Miss England yakoze agashya katarakorwa n’abandi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 7357

Benshi mu bakobwa begukana amakamba,bakunda kumara igihe bari mu birori byo kwishimira intsinzi ariko Bhasha Mukherjee we siko byagenze yahise asubira mu kazi ke k’ubuganga atarabamo inarararibonye.

Uyu mukobwa waraye atwaye iri Kamba bagenzi be barenga 50 bari bahatanye,yagaragaye saa kumi z’igitondo atega gari ya moshi yavaga Newcastle yerekeza Boston mu kazi k’ubuganga cyane ko akiri mushya [junior doctor].

Uyu mukobwa ufite impamyabumenyi 2 mu byerekeye ubuvuzi ndetse akaba avuga indimi 5 adategwa,yahise ajya gutangira akazi mu bitaro bya Pilgrim NHS Hospital biherereye Boston muri Lincolnshire nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss England 2019 mu birori byabereye Newcastle.

Uyu mukobwa wavukiye mu Buhindi we n’umuryango we bakimukira mu Bwongereza ubwo yari afite imyaka 9 yabonye impamyabumenyi 2 mu buvuzi mu cyumweru gishize zirimo iya medical sciences n’iya medicine and surgery yakuye muri kaminuza ya Nottingham.











Comments

mazina 3 August 2019

Uru ni urugero rwiza cyane kuli ba Nyampinga.Bamwe mu bakobwa baba Miss,usanga biba bibahaye Ticket yo kwiyandarika,ndetse bakanabyara.Bakibagirwa ko Ubuto n’Ubwiza ari ubusa nkuko bible,kubera ko bushira vuba cyane tugasaza,ntihagire uwongera kutureba.Niyo mpamvu bible idusaba gukoresha ubuto bwacu (youth) mu gushaka imana,aho kubukoresha mu gushaka ibyisi gusa.
Abantu bumvira iyo nama,nubwo aribo bake,imana azabahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi izabazura ku munsi wa nyuma.Tuge twemera ko imana yaturemye ishobora no kutuzura ku munsi w’imperuka.It is a matter of time.