Print

Umuhanzikazi nyarwanda yahishuye byinshi bitari byiza inzoga zamukoresheje[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2019 Yasuwe: 7610

Mu kiganiro yagiranye na hillywood dukesha iyi nkuru, Lucky Coco ahamya ko nubwo ari umwe mu banyempano igihugu cyacu gifite ariko yari yaravangiwe n’imico mibi yamuviriyemo kudindira gukabije ndetse akanemeza ko ibi byose yabashije kubivamo adakuyemo uburwayi. Ibyo yaciyemo byose iyo asubije amaso inyuma abonamo umugambi w’Imana kuri we!

“Nakoze ibibi byinshi, nanyweye urumogi, amatabi atagira ingano inzoga, mbese narasebye bihagije pe! Ibaze ko nigeze guta ubwenge nkagera ku rwego rwo kunanirwa kwijyana mu bwiherero nkabikorera mu buriri! Nababaje ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, abaturanyi icyo gihe nabo byabagezeho barahurura! Nubwo nanyuze muri byinshi gusa nshimira Imana ko kuri ubu nabasabye imbabazi bakazimpa kandi nkabasha no guhinduka bya nyabyo.”

Mubyo Lucky Coco avuga ko byamuteye gukora aya mahano yose harimo kugira inshuti mbi mu myaka y’ubugimbi dore ko ahamya ko yari afite amaraso ashyushye cyane:

“Ibi byose nabikuyemo isomo rikomeye. Burya iyo umwana akiri muto biragora kumenya guhitamo icyiza n’ikibi. Usanga aba arwana no kujya kwishimisha atitaye ku ngaruka zavamo. Rero nagize inshuti mbi cyane zimwe muri zo zari zimfitiye ishyari kubw’impano bambonagamo, izindi zikankururira mu kujya kurya iraha nta rutangira nyamara bo bakamenya aho bagarukira! Igitangaje ni uko mubo twasangiraga amatabi, imogi, inzoga harimo n’abahanzi babimpataga nyuma nibwo namenye ko bari bagamije kwangiza ahazaza hanjye kubera ishyari!”

Mu gusoza iki kiganiro, Lucky Coco yavuze ko nubwo byamugoye cyane ndetse bikamusaba igihe gihagije, kuri ubu yamaze kuba mushya ku buryo yiyumvamo umuhamagaro wo kugira inama uwo ariwe wese waba akiri mu buyobe. Yavuze kandi ko akomeje na muzika ye, akaba afite indirimbo nshya y’igiswahili yise “Confusion” yakoze ahanini agendeye ku nkuru mpamo ya bimwe mu byo yahuriye nabyo mu buzima yise ubw’uburara yanyuzemo!

“Ntabwo byoroha guhinduka uva mu buyobe ujya mu nzira inoze. Abo byabayeho bo baranyumva cyane ko bisaba kwigomwa ibyo wafataga nk’ibikunezeza ku rwego rwo hejuru. Kuba narabishoboye si kubwanjye harimo imbaraga z’Imana n’amasengesho ya Mama wanjye utarahwemaga no kungira inama. Kuri ubu ndatuje, mbese ndi ku kigero cyiza cyo kuba nagira inama n’abandi baba bakiri mubyo nahozemo. Kubera iyo mpamvu rero nahisemo guhera ku ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bufitanye isano n’ibyambayeho, nayise CONFUSION. Nzayishyira ku mugaragaro vuba cyane. Ndizeza abakunzi banjye kutazabatenguha ukundi. Uko ubushobozi buzajya buboneka nzajya ndushaho kubahereza ibihangano byuje ubuhanga nk’uko Imana nizereramo yampaye iyi mpano.”