Print

Lionel Messi yafatiwe ibihano bikarishye kubera gutuka CONMEBOL

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2019 Yasuwe: 3122

Argentina ikimara gutsindirwa muri ½ cy’irangiza cya Copa America 2019 na Brazil ibitego 2-0,Messi yahise ajya mu itangazamakuru avuga ko CONMEBOL yategetse abasifuzi bose kwibira Brazil kugira ngo itwara iki gikombe iheruka muri 2007 kuko yayihaye ruswa.

Yagize ati “Nta gushidikanya ko byose byateguwe kugira ngo Brazil itware igikombe.Nizere ko VAR n’abasifuzi batazitambika Peru gusa kuri njye biragoye.

Sinifuzaga kuba muri iri rushanwa ryuzuyemo ruswa.Ntabwo twari kugirwaho ingaruka n’agasuzuguro twahuriye nako muri Copa America.Sinabivugaho cyane ariko ntabwo twari twemerewe kugera ku mukino wa nyuma.Ruswa,abasifuzi n’ibindi bisigaye byatumye abantu bataryoherwa n’umupira w’amaguru."

Aya magambo yarakaje cyane CONMEBOL niko gutangaza ko adakwiriye ndetse izafatira ibihano uyu mukinnyi w’imyaka 32 umaze imyaka 10 ayobora isi.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko uyu mukinnyi azahagarikwa amezi 3 aho azasiba imikino ya gicuti Argentina ye izakina na Chile,Mexico muri Nzeri uyu mwaka mu gihe mu Ukwakira azasiba uw’Ubudage.


Messi yamaze gufatirwa ibihano na CONMEBOL


Comments

mazina 4 August 2019

Igihano k’ibihumbi 41 by’amapawundi kuli MESSI ni ubusa.Ni nko kuvuga ngo utakaje amafaranga 5 y’amanyarwanda.Uyu ahembwa Billions/Milliards zirenga 2 buri kwezi.Ashobora guhemba aba Presidents bose bo ku isi buri kwezi. Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.