Print

Mushiki wa Diamond yamushinje kumuheza mu muziki

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2019 Yasuwe: 2493

Mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz avuga ko yagize igitekerezo cyo kwinjira muri muzika mbere y’uko musaza we abimubuza, asobanura ko yashatse umwanditsi w’indirimbo akanamwerekana muri Wasafi kuri producer Liazer mbere y’uko Diamond byose abihindura, none aramushinja kumuheza muri muzika.

Esma Platinumz yagize ati”Nafashe mbere umwanditsi wanjye mujyana muri WCB wasafi kuri producer Liazer ariko Diamond yampaye gasopo ambwira ko ngomba gukomeza gahunda nsanzwemo z’ubucuruzi.”

Umunyamakuru akaba n’umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna mu minsi ishize yasohoye indirimbo ebyiri (Radio na Nah Easy) ubwo yatangiraga kuvugwa mu rukundo n’ikimenyabose Diamond Platnumz wigaruriye imitima ya benshi,akaba n’uwinjiza amafaranga menshi kurusha abahanzi bo mu karere k’ibiyaga bigari.

Diamond afite mushiki we kwa mukase witwa Queen Darleen w’umuhanzi, ikindi kandi mubyara we mu ntangiriro z’iki cyumweru yagizwe umuyobozi wungirije wa WCB Wasafi ya Diamond.

Umuvandimwe wa Diamond, Romy Jones nawe aherutse gushyira hanze umuzingo we wa mbere, gusa Esma platnumz ni umucuruzi ukomeye muri Tanzania, Diamond akaba yifuza ko atabireka..