Print

Diamond yasubije abavuze ko yaciye inyuma umukunzi we Tanasha aryamana n’uwahoze akundana na Jaguar

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2019 Yasuwe: 4721

Byavugwaga ko Diamond yaciye inyuma umukunzi we ahura mu buryo bw’ibanga n’umuhanzi Lulu Diva wabaye umukunzi w’umuhanzi n’umudepite muri Kenya uzwi nka Jaguar, gusa n’ubwo hahwihwiswe uru rukundo rw’ubwiru, Diamond yaracecetse ntiyagira icyo abivugaho, ariko uyu munsi yasubije umwe mu banditsi bo muri Tanzaniya abihakana ko bitabaye, ndetse anasaba Udaku TZ kudakwirakwiza ibihuha.

Ati“Nta mubano nigeze ngirana nawe (Lulu Diva) kandi ndabwira uwo ari we wese ukwirakwiza ibihuha atatekerejeho ko yareka tukubahana” Diamond asubiza Tz ku munsi w’ejo nimugoroba.

Mu minsi ishize umuhanzi Diamond Platnumz yabwiye abakunzi be ko Tanasha Donna ari we muntu atagira uwo agereranya nawe numwe mubo bakundanye, kuko ngo yihariye ndetse aba bombi baritegura kwibaruka umwana mu byumweru biri imbere.