Print

NOAH wazamuye ikipe ya Bugesera FC mu kiciro cya mbere yitabye Imana azize impanuka

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2019 Yasuwe: 3963

Bugesera FC yemeje ko uyu mutoza kuri ubu watozaga academy yayo yapfuye azize impanuka. Ni nyuma y’uko yari avuye gutoza abana ba Bugesera kuri uyu wa gatandatu, bikarangira moto ye yari atwaye irenze umuhanda ubwo yari ageze hafi y’ibagiro ryo mu mujyi wa Nyamata.

Nsaziyinka w’imyaka 50 y’amavuko, niwe wazamuye mu kiciro cya mbere Bugesera FC ubwo yavaga mu cya kabiri mu mwaka wa 2015. Ni umwaka kandi Nsaziyinka na Bugesera begukanyemo igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri batsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

Nyakwigendera Nsaziyinka yari afite abana n’umugore, yitabye Imana mbere y’amasaha make ngo i Bugesera habere ibirori byo gutaha Stade nshya yuzuye muri aka karere. Ni ibirori biteganyijwe ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru.


Comments

mazina 3 August 2019

RIP Noah.Ni inkuru ibabaje cyane kuli Bugesera FC.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.