Print

BUSHENYI:Umugore w’imyaka 26 yatawe muri yombi ashinjwa kwanduza SIDA abana b’umuturanyi

Yanditwe na: Martin Munezero 4 August 2019 Yasuwe: 5160

Aba bana b’abahungu bandujwe n’uyu mugore batatangajwe amazi,umukuru afite imyaka 13 undi akagira 11 ndetse n’undi muto muri bo afite imyaka 5 y’amavuko bose b’umuryango wa Nuwagaba Godfrey n’umugore we Kengabirano Fausta.

Iyi nkuru ya cyclonetimes ivuga ko , Kengabirano,nyina w’aba bana bandujwe yavuze ko yaje kumenya aya marorerwa ubwo umwana mukuru muri bo w’umuhungu ufite imyaka 13 yarwaye indwara y’uburagaza nyuma akaza kumubaza neza aho yayikomoye maze amubwira iyo nkuru y’incamugongo.

Ati“Umuhungu wanjye yarambwiye ngo agira uburibwe bukabije iyo agiye kunyara.Ubwo namujyanye ku kigo nderabuzima cya Bushenyi ya IV, bamusanganye indwara y’uburagaza.

Twamusabye kutubwira uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina ahita atubwira ko ari Aunt.Abana banjye bose Kamugisha bamwita ’Aunt’.Mu gukomeza kutubwira iyo nkuru yanatubwiye ko na barumuna be nabo baryamanye nawe”.

Kengabirano akomeza agira ati “Abaganga bangiriye inama yo kubareka bakamupima agakoko gatera SIDA.Ibyago bikomeye basanze yaranduye ubwo nahise niruka njya ku ishuri gufata na barumuna be kugira ngo nabo bapimwe, nabo basanze bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA”.

Kengabirano yakomeje abwira umunyamakuru ko Kamugisha yari inshuti y’umuryango ikomeye akaba n’umuturanyi utatekereza ko yakora igikorwa cy’ubunyamaswa giteye gutyo.

Ati”Kemigisha ni umuturanyi wanjye mu gasantere ka Ruhandagazi yari asanzwe yisanzura ku bana banjye bamwita aunt kubera ko yari inshuti”.

Se w’abo bana bandujwe,Nuwagaba Godfrey, mu gahinda kenshi yavuze ko yigize kubona Kamugisha aryamye ku gitanda kimwe n’umwe muri abo bana ariko ngo ntago yabyitayeho kuko yabonaga nta kintu bari gukora.

Ati“Nigize kubabona ku gitatanda ariko naratekereje ngo bari gukina nk’uko byari bisanzwe.

SP Martial Tumusiime,umuvugizi wa polisi ya Bushenyi yavuze ko ibyavuye ku kigo nderabuzima cya Bushenyi bigaragaza ko abana bose uko ari batatu banduye agakoko gatera SIDA.

SP Tumusiime akomeza avuga ko Kamugisha akimara kugezwa kuri polisi bahise bamufata baramupima basanga nawe afite ubwandu.Nyuma yo kugera muri gereza,Kamigisha yatangiye kwizuyaza ahakana ko atarwaye hanyuma polisi ifata umwanzuro wo kumujyana ku bitaro bya KIU nyuma yo kuvayo akazaburanishwa.