Print

Umunyarwandakazi Sonia Rolland yatangaje impamvu akunda gushyira hanze amafoto yambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2019 Yasuwe: 4992

Uyu mubyeyi w’imyaka 38 waciye agahigo ko kuba umukobwa ufite inkomoko muri Africa wabaye Miss France,yavuze ko kwifotoza yambaye ubusa bituma yumva yisanzuye ndetse ngo akunda umubiri we uko uteye.

Yagize ati “Ubu mba numva nisanzuye mu kwambara ubusa kurusha mu myaka yanjye 20. Numvaga mfite ipfunwe ku buryo ntabashaga kwihanganira amaso y’abagabo. Ubwo natsindaga irushanwa rya Nyampinga w’u Bufaransa, ubyanga cyangwa ubyemere gutambuka mu mwambaro wo kogana ni ikimenyetso ntakuka.

Uko ibihe byagiye bishira, nkundwa, nkabyara bigoranye nakiriye inkovu z’aho bambaze mbyara ndetse n’amabere yanjye ntiyari agiteye neza nka mbere. Nakoresheje uburyo umubiri wanjye umera neza ntitaye ku nenge. Umubiri wanjye nywitaho ubundi nkawerekana uko mbishoboye.”

Sonia Rolland w’imyaka 38 afite abana babiri barimo Tess ufite imyaka 13 [yabyaranye na Christophe Rocancourt] na Kahina ufite imyaka icyenda yabyaranye na Jalil Lespert.








Comments

Claire 5 August 2019

ubwo c ubona ariki gitangaje kumubiri wawe gituma wirirwa wanitse ubwo busa hanze??Erega ntasoni ngo uterwa ishema no kwambara ubusa,buretse umunsi ubwo busa wirirwa wanitse bwakugarutse nzumva icyo uzaba uvuga noneho


gatare 4 August 2019

N’ubundi ntacyo aramira kubera ko amaze gutandukana n’abagabo 2.Ariko birababaje kubona umubyeyi w’abana 2 akora ibintu nk’ibi.Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana imperuka,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa,nkuko Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 9 havuga.