Print

Tanzania:Gafotozi yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto y’imparage imwe ifite imitwe ibiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2019 Yasuwe: 5610

Uyu gafotozi kabuhariwe w’imyaka 43 yabonye imparage ebyiri z’igihimba kimwe,biramutangaza niko gufata camera ye atangira gufata amafoto yaje gushyira hanze benshi bemeza ko ari imparage 2 ndetse zidafatanye nkuko camera ye yabigaragaje.

Zhayyn James yavuze ko yabonye izi mparange abifata nk’igitangaza by’umwihariko uburyo zagendaga ku murongo umwe ariko zireba mu byerekezo binyuranye.

James yagize ati “izi nizo mparage za mbere twahuye nazo tukigera kuri crater ya Ngorongoro,turahagarara turazireba.Zari zegeranye cyane mpitamo kuzifata amafoto.Ubwo zari zihagaze zireba mu byerekezo bitandukanye,nabonye umubiri wazo ari umwe.”

Aya mafoto akimara kujya hanze,benshi bagiye impaka ku mbuga nkoranyambaga bishyira kera gusa uyu mugabo yavuze ko yaje gusesengura aya mafoto abona ko ari imparage 2 zari zegeranye cyane hanyuma camera ye ikazifotora igaragaza ko ari imwe.



Comments

christian 4 August 2019

nimukatugire injiji ubwo urareba ukabona tutabona amaguru yazo ko ari menshi ubwo kuko igihimba cy’iyakabiri kitagaragara uba ushaka kutubeshya humura nituri injiji tugira amaso