Print

Patrice Evra yatangaje ubugome yifuzaga gukorera Luis Suarez wamututse ku ruhu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2019 Yasuwe: 3384

Uyu myugariro uherutse guhagarika gukina umupira w’amaguru yavuze ko nta rwango agifitiye Luis Suarez wamututse ku ruhu bari mu kibuga ubwo Manchester United yahuraga na Chelsea muri shampiyona ya 2011 gusa ngo yifuje kumukubita igipfunsi akimara kumutuka.

Yagize ati “Sinamwanga.Sinigeze mwanga ariko nashakaga kumukubita igipfunsi icyo gihe.Kwanga umuntu kuri njye ntibishoboka.Nta rwango ngira mu mutima wanjye.Ijambo urwango rirakomeye kuri njye.

Nyuma y’aho Suarez ahamwe n’icyaha ryo gutuka ku ruhu Evra,yahagaritswe imikino 8 n’ibihumbi 40 by’amapawundi bituma abafana ba Liverpool babwira Evra ko azamwica.

Evra w’imyaka 38 wasezeye kuri ruhago mu kwezi gushize, yamaze imyaka 8 akinira Manchester United ayifasha gutwara ibikombe 5 bya Premier League na UEFA Champions League.