Print

Omar Sidibé nyuma yo kwitwara neza mu kino wa gicuti na AS Kigali,Ikipe ya Rayon Sports yamuhaye amasezerano

Yanditwe na: Martin Munezero 5 August 2019 Yasuwe: 2382

Rayon Sports yemeje ko uyu musore wigeze gukinira AS Vita Club yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Isinyisha ry’uyu musore risobanuye ko agomba kugaragara mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league Rayon Sports igomba guhuriramo na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ku wa 11 z’uku kwezi, dore ko uyu musore ari no ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatanze muri CAF.

Omar Sidibé ni umwe mu bakinnyi bamaze gutaha imitima y’abafana ba Rayon Sports, nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa gicuti Gikundiro iheruka gutsindamo AS Kigali igitego kimwe ku busa. Iki gitego cyatsinzwe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong cyabonetse bigizwemo uruhare n’uyu munya-Mali wari umuhaye umupira.


Comments

kd 5 August 2019

Mwakoze cyane


vincent 5 August 2019

uyu mukinnyi sidibe aba Rayon twari tumukeneye