Print

Manchester United yerekanye ku mugaragaro myugariro Maguire uhenze kurusha abandi ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2019 Yasuwe: 1616

Maguire w’imyaka 26 wakiniraga Leicester City,yaraye akoze ikizamini cy’ubuzima ariyo mpamvu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kubasinyira amasezerano y’imyaka 6 ishobora kuziyongeraho undi umwe.

Maguire agiye kuzajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 200 ku kwezi muri iyi kipe ikungahaye ku bikombe bya Premier League kurusha izindi mu Bwongereza.

Maguire akimara gusinya yagize ati “Ndishimye kuba nsinyiye iyi kipe y’igitangaza.Nagize ibihe byiza muri Leicester ndetse ndashimira buri wese wamfashije n’abafana muri rusange kubera ukuntu badushyigikiye mu myaka 2 ishize.Iyo Manchester United ikomanze aba ari amahirwe y’akataraboneka.Naganiriye na Ole (Gunnar Solskjaer) ndetse nishimiye imigambi afitiye iyi kipe.Arashaka kubaka ikipe itwara ibikombe.

Umutoza Ole we yagize ati “Maguire ni umwe muri ba myugariro bahagaze neza ku isi muri iki gihe kandi nishimiye ko twabashije kumusinyisha.

Maguire yabaye myugariro uhenze mu mateka y’isi nyuma yo kugurwa izi miliyoni 80 z’amapawundi ziziyongeraho 5 aho yakuyeho agahigo kari gafitwe na Van Dijk waguzwe na Liverpool akayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi imukuye muri Southampton.