Print

Abaminisitiri batatu b’u Rwanda berekeje ku mipaka y’u Rwanda na RDC mu bugenzuzi bugamije gukumira Ebola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2019 Yasuwe: 2989

Aba baminisitiri basuye imipaka ihuza u Rwanda na DRC i Rubavu, mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda igamije gukumira Ebola mu Rwanda ihagaze ndetse no kureba ko ingamba zafashwe ziri gukurikizwa uko bikwiye.

Minisitiri Gashumba aherutse gusaba abanyarwanda kwirinda gushyira ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo mu kaga berekeza mu mujyi wa Goma hagaragaye icyorezo cya Ebola.

Minisitiri Gashumba yabwiye abanyamakuru ko nta mupaka wafunzwe ariko Abanyarwanda bakwiriye gushishoza bakareka kujya I Goma kandi baziko hari iki cyorezo kimaze guhitana abakongomani barenga 1800.

Mu minsi ishize mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’akarere ka Rubavu,umupasiteri yahitanywe na Ebola,nyuma ayanduza umwana we n’umugore we gusa bo bahise bajyanwa I Butembo mu kato no kuvuzwa.

Muri uyu mujyi wa Goma hamaze gupfa abantu batatu bazize icyorezo cya Ebola mu gihe hari abandi benshi bashyizwe mu kato ngo bitabweho.u Rwanda ruryamiye amajanja kugira ngo hatagira umurwayi w’iki cyorezo ucyinjiza mu Rwanda.