Print

Mu marangamutima menshi Kimenyi Yves na Rugwiro Herve beruye bavuga akari ku mitima yabo ku itandukaniro basanze mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Martin Munezero 5 August 2019 Yasuwe: 5475

“Nitwa Kimenyi Yves cyangwa se Umureyo w’ukuri, mbere na mbere ndashaka kubanza gushimira abayobozi kuko umwaka washije mbere y’uko nongera amasezereno muri APR FC, twari twabashije kubonana n’abayobozi ba Rayon kandi nanjye numvaga ncaka gukinira Rayon Sports”,Kimenyi Yves umuzamu wa Rayon Sports wavuye muri APR FC.

Kimenyi Yves yakomeje agir’ati“Kuva ku munsi wa mbere nitwa ko mbaye umukinnyi wa Rayon Sports hari ibintu byinshi nagiye mbona bitandukanye, imyaka yose nari nkinnye umupira w’amaguru nta hantu najyaga ngo bapfe kumenya usibye igihe nari ndi mu kibuga, ariko ubu nsingaye njya no mu isoko bakamenya kandi ndanishimye bikomeye nkuko babivuze ndi umu Rayon w’ukuri”.

Mu marangamutima menshi Rugwiro Herve yavuze ko bakigera muri Rayon Sports babanje kwiga yongeraho ko umutima we wose ubu uri kuri Rayon Sports.

Rugwiro Herve yagize ati:” …Twiteguye gutanga icyo dufite cyose kuko kuri njyewe umutima wanjye wose uri kuri Rayon Sports, twaratunguwe ni yo mpamvu twahise dushaka ukuntu tumenya ari amashyi ndetse n’ibindi byose byiza kuko biri mu bintu byongera imbaraga z’umukinnyi, ibindi byose byahise byizana ariko ariya mashyi y’aba Rayon twiteguye gutanga icyo dufite cyose kuri njyewe umutima wanjye wose uri kuri Rayon Sports FC”.

Kimenyi Yves na Rugwiro Herve ni abakinnyi bashya muri Rayon Sports, bavuye mu ikipe ya APR FC ibasezereye mu bakinnyi 16 yasezereye.


Comments

6 August 2019

Ahhh kimenyi yves na rugwiro herve baracyicyirigita bagaseka ejobundi bazabereka umuryango kbs


Modeste 5 August 2019

Nuko murakaza neza mumuryango mugari.


Modeste 5 August 2019

Nuko murakaza neza mumuryango mugari.


fahad 5 August 2019

ntagitanganza ayo namacyo yinda gufana no gukunda biratandukanya wyane ROONEY yakiniraga MAN UTD ARIKO EVERTON YAKUBWIRA, WALCOTT WAKINIRAGA ARSENAL AFANA LIVERPOOL none akinira everton.


fahad 5 August 2019

ntagitanganza ayo namacyo yinda gufana no gukunda biratandukanya wyane ROONEY yakiniraga MAN UTD ARIKO EVERTON YAKUBWIRA, WALCOTT WAKINIRAGA ARSENAL AFANA LIVERPOOL none akinira everton.


Kamayirese 5 August 2019

Disi Rugwiro ndabona umukora ukiwukomeyeho............gusa baca umugani ngo "ufata ihene ayifata igihebeba" rero fatiraho kuko ejo bundi umu rayons azaguha buuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu. naho Kimenyi we iyo avuga ko yamaze kuba umusirimu"yaba se yaramaze gusramurwaaaaaaaaaaaaaa?