Print

Kakule Mughen Fabrice yatangaje ikintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bukora kikamubabaza cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2019 Yasuwe: 6494

Ubwo yafataga ijambo mu birori by’umuganura n’ijoro ry’imihigo byabaye kuwa Gatandatu tariki 3 Kanama 2019,Mugheni yavuze ko ababazwa n’uko amakipe atarusha Rayon Sports urwego ayitwara abakinnyi aboneraho gusaba abayobozi be kuzirikana agaciro kayo.

Yagize ati ‘‘Nababajwe no kumva uko byagenze ngo Djabel agende. Dukwiye kumenya agaciro ka Rayon Sports kuko si ikipe yoroshye. Sinzi impamvu twakangwa na Gor Mahia yo hakurya aha ngo kuko yavuze ko ishaka umukinnyi tukamurekura byoroshye. Ntibikwiye ko dutakaza abakinnyi beza buri mwaka byongeye ngo bajye mu makipe yo hafi aha.

Rayon Sports n’ikipe ikomeye ikwiye gukurura abakinnyi bakomeye buri mwaka aho kubatakaza bagiye hakurya aha muri za Gor Mahia na KCCA. Buyobozi bwacu, muzige ku buryo bwo guha abakinnyi amasezerano y’igihe kirekire tujye tubatakaza ari uko haje ubushobozi bwisumbuyeho atari amakipe ari ku rwego rwacu.’’

Mugheni ukunze kugaruka ku bukaka bwa Rayon Sports,yavuze ko amakipe yo mu karere adakwiriye kuyitwara abakinnyi ahubwo yatangira gushaka uko yajya iyasahura nayo kugira ngo ikomeze kuba ubukombe.

Mu gihe kitarenze umwaka Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi barimo Manishimwe Djabel,Manzi Thierry,Mutsinzi Ange, Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra, Bimenyimana Bonfils Caleb, Yannick Mukunzi,Nahimana Shassir, Muhire Kevin n’abandi benshi.


Comments

Twa ephrem 6 August 2019

Ibyo uvuga nukuri 100% kuko wagirango Rayon yabaye Academy