Print

Umunya-Brazil Malcom uheruka kuva muri FC Barcelona vuba na bwangu ashobora kuva mu ikipe yamuguze kubera igikorwa kigayitse abafana bamukoreye

Yanditwe na: Martin Munezero 5 August 2019 Yasuwe: 4007

Nta cyumweru kirashira uyu musore ukiri muto atandukanye na FC Barcelona nyuma yo kumugurisha Zenit miliyoni 41 z’ama-Pounds.

Mu mukino wa mbere uyu musore yakiniye iyi kipe, abafana ba Zenit St Petersburg bari bateguye ibitambaro byanditseho amagambo amwamagana we n’ikipe ya Zenit, bavuga ko kubura abakinnyi b’abirabura ari umugenzo mwiza mu kipe yabo.

Nyuma y’umukino abafana basohoye itangazo rishimangira ko batishimiye isinyisha rya Malcom ndetse ko gusinyisha abakinnyi b’abirabura bishobora gutuma abafana ba Zenit bareka kuyifana.

Amakuru avuga ko ikipe ya Zenit St Petersburg yahise itangira gushaka ikipe yagurishamo Malcom mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Ikipe ya Zenit kandi yasohoye itangazo rihakana ko ubutumwa bariya bafana batambukije bugaragaza irondaruhu, ko ahubwo ibyavuzwe byatewe n’ibitangazamakuru byafashe ibintu uko bitari.

Si ubwa mbere abafana ba Zenit St Petersburg bavuzweho irondaruhu.

Urugero nko muri 2012, itsinda ry’abafana ba Zenit bazwi nk’aba ‘Landscrona’ banditse ibaruwa ifunguye igaragaza ko abakinnyi b’abirabura batagikenewe.

Iyi baruwa kandi yavugaga ko abakinnyi b’abatinganyi nta gaciro bafite mu mujyi mwiza wa St Petersburg,

Zenit ni yo kipe yonyine yo mu Burusiya itakinagamo umukinnyi w’umwirabura kugeza muri 2012 ubwo yasinyishaga rutahizamu Hulk n’Umubiligi Axel Witsel.