Print

Nyabugogo:Inyubako izwi nko ku mashyirahamwe yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2019 Yasuwe: 2750

Biravugwa ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa saba z’ijoro iturutse kuri gaz yaturikiye muri restaurant ya Immaculée Uwizeyimana ihita ikongeza imiryango yindi byegeranye.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise ritabara gusa ibyangijwe nayo ni byinshi ariko kubw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima.

Imwe mu miryango yahiye ni ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya (restaurant), inzu zitunganya amafoto ndetse n’izo bogosheramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti yatangarije abanyamakuru ko agaciro k’ibyangiritse kataramenyekana kuko ba nyiri amazu bataravuga ibyahiriyemo.


Amafoto:IGIHE