Biravugwa ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa saba z’ijoro iturutse kuri gaz yaturikiye muri restaurant ya Immaculée Uwizeyimana ihita ikongeza imiryango yindi byegeranye.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise ritabara gusa ibyangijwe nayo ni byinshi ariko kubw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima.
Imwe mu miryango yahiye ni ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya (restaurant), inzu zitunganya amafoto ndetse n’izo bogosheramo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti yatangarije abanyamakuru ko agaciro k’ibyangiritse kataramenyekana kuko ba nyiri amazu bataravuga ibyahiriyemo.
Amafoto:IGIHE