Print

Umugabo yaguye mu kantu nyuma yo kugera iwabo agasanga hari gukorwa umuhango wo kumushyingura

Yanditwe na: Martin Munezero 6 August 2019 Yasuwe: 5294

Abo mu muryango we bavugaga ko umuntu wabo yapfuye mu kwezi gushize.

Umuryango wa Olwa uvuga ko uyu mugabo yari amaze imyaka 20 atagera iwabo ariko ko bari bakiriye amakuru ko umwana wabo yapfuye kandi bari bohereje n’umuntu kuri morgue ngo arebe neza ko uwapfuye ari umwana wabo.

Umuyobozi wo muri icyo cyaro witwa Joseph Ndege yatangarije The Daily Nation dukesha iyi nkuru ko ababyeyi babwiwe ko umwana wabo yazize indwara bityo nabo bahita batangira kwitegura umuhango wo kumushyingura.

Kennsdy Olwa yavuze ko yumvise itangazo rimubika ahita ahamagara ab’iwabo ko atigeze apfa ariko banga kubyemera kuko ntagakuru ke bari baheruka nyuma y’imyaka 20 yose yarishize.

Avuga kandi ko yatunguwe no kugera mu rugo agasanga bagiye kumushyingura bityo agasaba ko umurambo wasanzwe wasubizwa mu bitaro kuko ari undi wapfuye Atari we.


Comments

gakuba 6 August 2019

ahubwo uyu we yapfuye ahagaze ubwo aherukana nababyeyi be muli 1999, !!!!!ubwo wanasanga yabaga muli Kenya aliko, babyara, abahungu bakabyina nyamara ntarukundo rwababyeyi namba bagira, babigaragaza gusa iyo bafite iwabo bifashije kuko baba bumva bazabisigarana nabwo icyo baba bifuza nuko bapfa vuba ngo babisigarane abakobwa na, bana. beza nu mwaka 1 sinzi ko byamukundira *