Print

Umwana w’imyaka 6 yuzurije ababyeyi be inzu ya Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’igikundiro afite

Yanditwe na: Martin Munezero 6 August 2019 Yasuwe: 6414

Ababyeyi ba Boram, bamaze kugura inzu ifite agaciro k’asaga miliyali 7 babikesha umutungo umwana wabo w’imyaka 6, iyi nzu barayimwitirira kuko amafanga ari aye.

Ni umwana utazwi n’abantu benshi ku isi ariko iwabo muri Koreya y’Epfo ni icyamamare bikomeye. Uyu mwana w’imyaka 6 y’amavuko afite konti 2 kuri YouTube, harimo imwe yahariye gukina no gusesengura ibikinisho, ikurikirwa n’abasaga miliyoni 13, naho indi ikaba ivuga ku buzima bwe bwa buri munsi yo igakurikiranwa n’abarenga miliyoni 17.

Amashusho ashyira kuri YouTube arebwa inshuro zirenga miliyoni 100 ndetse kugeza ubu akaba amaze kurebwa inshuro zirenga miliyari 4. Ibi rero byamugize icyamamare cyane ndetse bimwagurira n’isoko kuko abifuza kwamamaza bamutekereza mbere kandi igiciro cye ntikiba cyoroshye.

Ibi byatumye ababyeyi be binjira mu mubare w’abakire bakomeye muri Seoul, dore ko ubu bamaze no kwigurira umuturirwa w’amagorofa 5 i Gangnam, agace gatuwe n’abakire cyane i Seoul, bayiguze agera kuri miliyari 9 na 500 z’amawons yo muri Koreya ni ukuvuga asaga miliyari 7 z’amanyarwanda.

Kwamamara no kwinjiza amafaranga k’uyu mwana ariko ntibivugwaho rumwe na bose. Mu myaka ibiri ishize umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save The Children, nyuma yo kuregerwa n’abantu benshi wareze ababyeyi ba Boram ubashinja kumubyaza umusaruro bamushakamo ubukire, bavuga ko ku myaka ye atazi uburyo akoreshwa.