Print

Inkende yari yishwe n’inyota yashimishije benshi ubwo yafunguraga umugezi inywa amazi irangije irawufunga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2019 Yasuwe: 6317

Mu gihe abantu benshi bakunda kwangiza amazi ahanini bagafungura imigezi ntibibuke kuyifungura,iyi nkende yagaragaje ubwenge buhambaye ubwo yinjiraga mu rugo rw’umwe mu baturage baturiye ishyamba,ifungura umugezi inywa amazi irangije irawufunga neza.

Iyi nkende yafashwe amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunywa aya mazi ku mugezi yarangiza ikongera kuwufunga kuwa 30 Nyakanga 2019.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bashimye byimazeyo iyi nkende kubera iki gikorwa cyo kubungabunga amazi ndetse bemeza ko izi nyamaswa zizi ubwenge nk’abantu.

Icyatangaje benshi ni uko iyi nkende yafunze uyu mugezi nyuma yo kubona umuntu wayifataga amashusho hafi aho,ntiyihutire gukiza amagara yayo.