Print

Ba minisitiri b’Ubuzima b’u Rwanda na RDC bahuriye I Rubavu baganira ku ngamba zo guhashya Ebola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2019 Yasuwe: 1403

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Diane Gashumba yahaye ikaze Pierre Kangudia waraye i Goma avuye i Kinshasa kubera uru ruzinduko

Minisitiri Kangudia yabwiye abanyamakuru ko icyorezo cya Ebola gihangayikishije ubutegetsi bw’igihugu ke ndetse n’Akarere kose ariyo mpamvu biteguye gufatanya n’u Rwanda kugihashya.

Yagize ati “Mwakoze kudutumira, mwakoze kudukangura, nagira ngo mvuge ko icyorezo cya Ebola kitareba gusa, DR.Congo, nticyanabaye gusa ikibazo k’ibihugu byo mu biyaga bigari, ni ikibazo cya buri wese ukibona kugira ngo duhuze imbaraga turwanye iyi ndwara tuyirandure mu buryo bwa vuba, buri wese upfuye azize Virus ya Ebola, urupfu rwe ntirukenewe.”

Dr Diane Gashumba yavuze ko Ebola ireba buri wese, kandi ihangayikishije ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi ariyo mpamvu hagomba kuganirwa ku ngamba buri wese yafata kugira ngo ikumirwe.

Mu mwaka umwe gusa Ebola imaze guhitana abagera ku 1800 muri DR Congo barimo batatu bapfiriye I Goma hafi y’ umupaka w’u Rwanda gusa Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bw’ u Rwanda.