Print

U Rwanda rwongeye rutumirwa mu nama y’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi

Yanditwe na: Martin Munezero 7 August 2019 Yasuwe: 2540

Iyi nama izamara iminsi itatu iteganyijwe hagati y’itariki ya 24 n’iya 26 Kanama uyu mwaka. Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukurwanya ubusumbane. Izitabirwa n’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi ari byo Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani n’Ubuyapani.

U Rwanda rwahawe ubutumire muri iyi nama cyo kimwe n’ibihugu bya Misiri, Afurika y’Epfo, Senegal, Burkinafaso na Niger.

Hatumiwe kandi ibihugu bya Australia, na Chile yo muri Amerika y’Amajyepfo.

U Rwanda rwaherukaga gutumirwa mu nama ya G7 mu mwaka ushize wa 2018, aho rwari rwatumiwe mu bihugu 12 byagombaga kuganira ku ngingo yo kurinda inyanja.

Muri iyi nama yabereye i Quebec muri Canada, u Rwanda rwari rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri Africa ndetse n’umuyobozi wacyo ubu akaba ari we uyoboye ubumwe bwa Africa.


Comments

mazina 7 August 2019

Nukubera ko Kagame yigaragaje nk’umuntu ukomeye ku isi.Niyo mpamvu ibihugu byinshi bisigaye bimutumira cyane.Gusa nubwo ibihugu bimwe bikize,ntabwo byashoboye gukuraho Ubukene,Indwara,Ubusaza,Akarengane,etc...ndetse n’urupfu.Ni iki kizabikuraho?Nkuko Daniel igice cya 2 umurongo wa 44 havuga,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo buzayoborwa na Yesu.Hanyuma bukure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka bazabaho iteka muli paradizo.