Print

Kwizera wamamaye kubera gushyingiranwa na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 4299

Kwizera waherukaga gufungwa akekwaho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 15 bikarangira afunguwe kubera ibimenyetso bitari bihagije yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’aho inzego z’ubugenzacyaha zibonye ibimenyetso bishya.

Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemereye abanyamakuru ko amakuru yo kongera gutabwa muri yombi kwa Kwizera ariyo ndetse icyaha yari akurikiranyweho n’ubu aricyo agikurikiranyweho nyuma yo kuvumbura ibimenyetso bishya.

Kuwa 31 Mutarama 2019 nibwo Kwizera na Mukaperezida basezeraniye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, mu bukwe bwatumye benshi bacika ururondogoro cyane ko uyu mugabo arushwa imyaka 27 n’umugore ndetse mu muhango wo gusezerana umukobwa wa Mukaperezida yabanje guteza akavuyo kubera imitungo.

Mu minsi ishize Kwizera yagaragaye mu binyamakuru bitandukanye avuga ko atigeze asambanya uyu mukobwa nkuko yabishinjwe gusa ngo ari akagambane k’abo mu muryango wa Mukaperezida batishimiye umubano wabo.