Print

Umuhanzi Tekno yatawe muri yombi azira kubyinana n’abakobwa bambaye ubusa mu muhanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 2966

Iyi modoka yari ikikijwe n’ibirahuri inyuma byatumaga abantu bari ku muhanda barangarira aba bakobwa bari bambaye ubusa hejuru bari kubyinana n’uyu muhanzi w’icyamamare .

Polisi ya Nigeria yemeje ko kuri uyu wa Kabiri aribwo yafunze uyu muhanzi ubusanzwe amazina ye nyakuri ari Augustine Kelechi nyuma yo guteza akavuyo mu mujyi wa Lagos kubera kugaragara ari kubyinana n’abakobwa babiri bari bambaye ubusa hejuru,ari kubanyanyagizaho amafaranga .Aba bakobwa 2 nabo bahise batabwa muri yombi.

Tekno uzwi mu ndirimbo nka Pana,Go,Diana n’izindi, amaze igihe ahagaze neza mu muziki ndetse nawe ari mu bahanzi bafatanyije n’umuhanzikazi Beyonce mu ndirimbo ziri kuri Album yatuye Africa.

Tekno yatangaje ko ibi yabikoze ari gufata amashusho ya video atari agamije kwamamaza inzu zikorerwamo ubusambanyi,anasaba imbabazi abafana.

Polisi ya Lagos yavuze ko ibyo Tekno n’aba bakobwa bakoze ari urukozasoni ndetse binyuranyije n’amategeko ariyo mpamvu batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza.