Print

Haringingo na Robertinho bashobora kuvamo umutoza usimbura Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 4627

Nyuma yo kwemeranya ko umusaruro wa Mashami Vincent mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika giheruka utabaye mwiza,izi nzego zishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda zatangiye gutekereza kuri uyu Murundi Haringingo wafashije Mukura VS gutwara igikombe cy’Amahoro 2018 aho ibiganiro bidakunze batekereza kuri Robertinho wa Rayon Sports.

Hari andi makuru avuga ko hari ibiganiro byimbitse hagati ya FERWAFA n’Umwongereza Stephen Constantine wahoze atoza Amavubi akayageza ku mwanya wa 68 ku isi kugira ngo abe yagaruka mu Rwanda, agafasha Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa n’icy’isi.

Mashami Vincent wahawe ikipe y’igihugu Amavubi muri Kanama 2018, yatoje imikino itanu mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN 2019, abonamo amanota abiri ku mikino yanganyijemo na Guinée 1-1 na Centrafrique ibitego 2-2 mu Rwanda.U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda H ryo gushaka AFCON 2019.





Haringingo,Robertinho na Stephen Constantine bashobora kuvamo umutoza uzasimbura Mashami mu Mavubi


Comments

kassaa 7 August 2019

nagaruke nukuri twaramukundaga