Print

Meddy yamaganye abakomeje kuvuga ko Mimi Mehfira ari fiancée we bitegura kurushinga anavuga ku gukorana indirimbo na Gisupusupu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 5336

Uyu muhanzi yabwiye BBC ko muri ibi bihe ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, ategura gukora n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond nta gahunda y’ubukwe ateganya we n’umukunzi we Mimi.

Yagize ati: "Ntabwo ari fiancée nk’uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite, cyangwa iki, ni girlfriend bisanzwe ariko Imana nimfasha tuzatera intambwe iri imbere.Muri iyi minsi haracyari byinshi ndimo ndakoraho.

Meddy yavuze kandi ko ari kwitegura gufasha abahanzi bakizamuka mu Rwanda ndetse no gukorera igitaramo mu Burundi, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, nyuma y’aho icyo yari ahafite umwaka ushize cyahagaritswe kubera impamvu avuga ko ari iz’umutekano.

Kuwa 24 Ukuboza umwaka ushize,nibwo Meddy usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali ari kumwe n’umukunzi we Mimi kugira ngo amwereke umuryango we.

Meddy abajijwe ku muhanzi Nsengiyumva Francois benshi bazi nk’Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne,yavuze ko ari umuhanzi w’umuhanga ndetse yishimiye ko mu Rwanda habonetse umuhanzi ukuze uririmba gakondo.

Yagize ati "Ni umuhanga cyane.Ngirango nibwo bwa mbere mu Rwanda habonetse umuhanzi ugeze mu za bukuru uririmba umuziki gakondo muri buriya buryo kandi uryoshye cyane.

Ndakeka gukorana nawe hari icyavamo gusa ntacyo turatangira gukoranaho gusa ningira amahirwe nkagera mu Rwanda tukabonana tuzabiganiraho."


Meddy yavuze ko Mimi ari umukunzi we gusa nta mpeta yamwambitse


Comments

Rukindira 7 August 2019

Hari abandi bahanzi bazwi Rujindiri se ninde wamuruta? Rwishyura apolineri.Uyu mwana we yivugira ibyubu kuko aribyo azi.


mazina 7 August 2019

Ariko ubwo aheruka kuzana n’uyu mukobwa mu Rwanda,ageze I Kanombe yavuze ko ibyo kumurongora bitarimo.Bibanira mu buryo bwo kwishimisha gusa basambana,babeshyana ngo "bari mu rukundo".Ntabwo urukundo Imana idusaba ari uru rwo kwishimisha gusa.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.