Print

Umugabo yahawe akayabo ka miliyoni 20 FRW nk’indishyi kubera gusiramurwa atabishaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 2736

Ubwo uyu mugabo yari yagiye ku bitaro bya Leicester Royal Infirmary kwisuzumisha bisanzwe uruhago rw’inkari,abaganga bahise bamusiramura batabanje kumubaza biramubabaza ahita ajya kubarega bamuha indishyi zingana n’ibihumbi 20 by’amapawundi.

Abaganga basanze Terry Brazier baramubwira bati: ’’Utubabarire , twagusiramuye.’’

Uyu mugabo w’imyaka 70 yavuze ko bamaze kubikora yategereje amasaha abiri kugira ngo bamumenyeshe iyo nkuru.

Yagize ati: ’’Nari kuvuga iki? Naguye mu kantu,sinashoboye kwemera ibyo barimo bambwira’.Hari ababifashe nk’ibikino ariko hari ingaruka y’ibi byose,umuntu ashobora guhura n’uburwayi bukomeye biturutse ku gice cy’umubiri baciye.Ibi ntibikwiriye kandi ntibizongere kubaho ukundi.Ujya mu bitaro wizeye abaganga, ntawe uba wizeye ko amakosa nk’aya yaba.”

Uyo mugabo ufite abuzukuru 2 yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurega ibi bitaro bya Leicester,birangira byemeye kumuha indishyi.

Andrew Furlong uyobora ibi bitaro yagize ati ’’Nubwo amafranga adashobora kwishyura ibyangiritse,twizeye ko aya mafaranga yarishwe ari indishyi y’akababaro’’.


Comments

mazina 7 August 2019

Ese mwari muzi ko kera Imana yategekaga Abayahudi Gusiramurwa,ndetse igategeka ko utazabikora yagombaga kwicwa nkuko Intangiriro 17:14 havuga?Ariko mu Isezerano Rishya,iryo tegeko ryavuyeho nkuko Abagalatiya 5:6 havuga.Hari amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa Isezerano Rishya ryakuyeho.Urundi rugero ni Icyacumi.Nkuko Kubara 18:24 havuga,Imana yasabye Abayahudi guha Icyacumi ubwoko bw’Abalewi,kubera ko nta masambu yabahaye.Ariko muli Matayo 10:8,Yesu yasabye Abakristu Nyakuri "gukorera Imana ku buntu".Ndetse muli Ibyakozwe 20:33,Pawulo yatanze urugero rw’ukuntu yakoreraga Imana adasaba Icyacumi.Ririya tegeko ntabwo rireba abakristu.Tujya mu nzira tukabwiriza abantu ku buntu,kandi nta cyacumi dusaba mu nsengero zacu.