Print

Perezida Kagame yageze muri Zambia mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ishami rya SDGs

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 808

Nyakubahwa perezida Kagame araza kwifatanya na mugenzi we Edgar Lungu muri uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo gifite icyicaro I Lusaka muri Zambia.

Amasezerano yo gutangiza iki kigo yasinyiwe i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Nzeri 2018 hagati ya Leta ya Zambia n’ikigo cya Afrika cy’Intego z’Iterambere Rirambye.

Iki ni ikigo kigenga kidaharanira inyungu, gifasha leta z’ibihugu, inzego zikorera n’ibigo by’ubushakashatsi kwihutisha intego z’iterambere rirambye.

Usibye Perezida Paul Kagame, uwo muhango uritabirwa n’abayobozi baturutse muri za guverinoma z’ibihugu barenga 200, abahagarariye imiryango n’ibigo mpuzamahanga igamije iterambere n’abandi.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri Zambia mu kwezi kwa 6 muri 2016, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu.

Intego z’iterambere rirambye uko ari 17 zigamije kuzamura imibereho y’abatuye isi, icyifuzo kikaba ari uko zaba zagezweho mu mwaka wa 2030. Izi ntego zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye muri 2015, zisimbuye intego z’ikinyagihumbi, MDGs.